Burera Taxi-Motor Cooperative (BTMC) iri gutegura gusohora ikarita ya motari ku banyamuryango bayo. Iyi karita izambarwa n’umotari igihe ari mu kazi, ikaba ifite ikoranabuhanga rihambaye, harimo na QR code ibitse amakuru yose y’umunyamuryango, ubwishyu ndetse n’ibindi by’ingenzi.
Iyi karita izafasha mu buryo bukurikira:

- Guhindura imikorere: Abamotari bazaba bafite uburyo bwo kugaragaza ubunyamwuga no gukorera mu mucyo
- .

- Kworohereza kugenzura: Polisi n’izindi nzego zizashobora gusoma QR code kugira ngo zemeze ko ikarita ari iya nyakuri, bityo bigarure umutekano no kurwanya abiyitirira abanyamuryango.
- Kwizerwa kwa serivisi: Abakiriya bazamenya neza ko serivisi zituruka ku bamotari b’inyangamugayo kandi bemewe.
Turahamagarira abanyamuryango bose gukoresha iri karita igihe cyose bari mu kazi, kugira ngo duteze imbere umutekano, ubunyamwuga, n’imikoranire myiza mu gutanga serivisi.