
Ubuyobozi bwa Burera Taxi-Motor Cooperative (BTMC) buramenyesha ko abamotari bose bagomba kwiyandikisha kuri bureratmc.com kugira ngo babashe gukorana n’inzego z’ibanze mu buryo bwemewe kandi birinde imyitwarire mibi idahwitse.
Kwiyandikisha kuri uru rubuga bizafasha mu buryo bukurikira:
- Gukorana n’inzego z’ibanze: Abamotari bazashobora gukora mu mucyo no gushyikirana n’abayobozi b’akarere mu gihe cyose bikenewe.
- Kurwanya abiyitirira abanyamuryango: Hazatangwa ikarita y’umunyamuryango hamwe n’inomero yihariye, bityo abakiriya bazabasha kumenya neza ba nyirayo mu gihe habaye ikibazo.
- Kunoza umwuga: Gahunda yo kwiyandikisha izatuma habaho kugenzura neza ibikorwa by’abamotari, bikarinda ibikorwa bitari by’umwuga kandi bigatuma serivisi zihatangirwa mu buryo bwizewe.
Turahamagarira buri mutari wese kwiyandikisha ku buryo bwihuse kuri bureratmc.com kugira ngo twese tugire uruhare mu gutanga serivisi nziza no kubungabunga umutekano w’abaturage.