ITANGAZO: BTMC IGIYE GUTANGIZA AMAKARITA Y’ABANYAMURYANGO
Burera Taxi-Motor Cooperative (BTMC) iramenyesha abanyamuryango bayo ndetse n’abafatanyabikorwa bose ko igiye gutangiza amakarita y’abamotari agamije kunoza serivisi no kongera umutekano mu kazi.
Aya makarita azafasha:

✅ Abaturage – Kumenya motari ubatwaye no kumenya aho bashobora gutanga igitekerezo cyangwa ikibazo kibayeho.
✅ Polisi – Kumenya abanyamuryango bemewe, gufasha mu gukemura ibibazo by’umutekano, no gukumira abakorera mu kajagari.
✅ RURA – Kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko no kwemeza ko abamotari bakorera mu mucyo.
✅ Ubuyobozi bwa Koperative – Gufasha mu micungire myiza y’abanyamuryango, gukemura ibibazo byagaragajwe n’abakiriya, no kurwanya abiyitirira BTMC.
Iki gikorwa kigamije gukomeza gufasha abanyamuryango gukorera mu mucyo no gutanga serivisi nziza, hagamijwe iterambere ry’umwuga w’abamotari.