Ubuyobozi bwa Burera Taxi-Motor Cooperative (BTMC) burishimira gutangiza urubuga rushya bureratmc.com, rwitezweho guhindura uburyo abamotari basaba serivisi no gufasha ubuyobozi kugenzura imikorere yabo mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Uru rubuga ruzafasha abamotari kubona amakuru yose ajyanye n’ubuyobozi bwa koperative, gahunda nshya, ndetse n’amabwiriza agenga imikorere yabo. Binyuze kuri bureratmc.com, abamotari bazajya bashobora kwiyandikisha, kubona ibyangombwa, no gukurikirana imiterere y’imikorere yabo.

Ku rundi ruhande, uru rubuga ruzafasha Polisi n’ubuyobozi bwa koperative gukurikirana amakuru y’abamotari, kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko y’umuhanda, no kugabanya impanuka. Bizanatanga uburyo bwo gutanga amahugurwa kuri serivisi nziza n’imitangire myiza ku bakiriya.
BTMC kandi iri gutegura amakarita y’abanyamuryango kugira ngo abakiriya babashe kumenya motari ubatwaye, byorohere ubuyobozi kwakira ibirego by’abakiriya mu gihe habaye ikibazo, ndetse binarinde abiyitirira abamotari bemewe bagakora amakosa mu izina ry’abanyamuryango ba koperative.
Umuyobozi wa BTMC yavuze ati:
“Iki gikorwa ni intambwe ikomeye mu kuzamura serivisi z’abamotari, kubungabunga umutekano, no gukorera mu mucyo. Turasaba buri wese gukoresha uru rubuga no gushyigikira gahunda y’amakarita kugira ngo iterambere ryacu rirusheho kugenda neza.”